
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryatangaje ko nubwo bamenyekanishije gahunda y’imyiteguro yabo mbere y’igihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Ikipe yabo yakumiriwe mu rugendo n’abategura iyi mikino kandi ko biyigiraho ingaruka bityo ikaba igiye kuregera muri FIFA kubuzwa amahwemo.
Ikipe y’Igihugu ya Iran yitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko izaregera FIFA ku bwo kubuzwa amahwemo.
Ikipe ya Iran yabanje kwangirwa kwinjira muri Amerika Aho benshi babigereranyije nimpamvu za Politike ndetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu rikaba ryyamaze gutangaza ko rigiye gutanga ikirego muri FIFA kuko ibyo bakorewe bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye.
Iran na Amerika akaba Ari ibihugu bisanzwe bifitanye amakimbirane gusa hatakwemezwa ko ariyo mpamvu babanje kwangirwa kwinjira muri Amerika cyane ko ibintu bya Politike FIFA itemera ko byakwivanga mu mupira w’amaguru.



