
Umuhanzi w’izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum ubwo yabazwaga umuhanzi abona ukwiye ikamba hagati ya The Ben na Bruce Melodie bari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda yanze kwiteranya yemeza ko bose ari abatagatifu.
Kidum ubwo yabazwaga uwo abona ukwiriye ikamba hagati ya Bruce Melodie na The Ben akaba yanze kwiteranya maze atangaza uburyo aba bahanzi bombi ababonamo
Ubwo yabazwaga ku ihangana rya The Ben na Bruce Melody, Kidumu yavuze ko bose ari abatagatifu mu byo bakora. Yagize ati: “Usomye Bibiliya harimo Matayo Mutagatifu, yitwa Mutagatifu. Hakaba na Yohana Mutagatifu. Bisobanuye iki rero? Bose ni abatagatifu.”
Kidum akaba asanzwe ari umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi aho afatwa nkumuhanzi ufite ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru.





