
Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Christian yamaze gusinyira ikipe ya APR FC yahozemo mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Police uyu mukinnyi akaba yavugwaga cyane mu ikipe ya Rayon Sports.
Ishimwe Christian wari umaze imyaka ibiri muri Police Fc nyuma yo gusoza amasezerano akizeza ikipe ya Rayon Sports ko azayisinyira mu gihe ibyo kujya hanze byakwanga yamaze gusinyira ikipe ya APR Fc .
Ikipe ya APR Fc yasinyishije Ishimwe Christian nyuma yo kumara igihe baganiriza Niyomugabo Claude wari kapiteni ngo abe yakongera amasezerano gusa akaza kwaka amafaranga menshi byatumye ikipe ya APR Fc itekereza gusinyisha Ishimwe Christian.
Ishimwe Christian nyuma yo gusinya bikaba bigaragara ko ikipe ya APR Fc yamaze kunaniranwa na Niyomugabo kuri ubu yemerewe kwishakira indi kipe.



