
Nyuma yo gutsindwa ubujurire bwa nyuma yari yatanze asaba uburenganzira bwo kujya muri Canada gukina Igikombe cy’Isi hamwe na bagenzi be Thomas Partey ukinira Ikipe y’Igihugu ya Ghana yangiwe ubu busabe nyuma y’uko bigaragaye ko mu nyandiko yatanze asaba uburenganzira bwo kujya muri iki gihugu hari aho yabeshye akavuga ko atakurikiranweho ibyaha kandi mu Bwongereza yararezwe ibyaha byo gufata ku ngufu inshuro 7 ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Thomas Partey ukinira Ikipe y’Igihugu ya Ghana, yatsinzwe ubujurire bwa nyuma yari yatanze asaba uburenganzira bwo kujya muri Canada gukina Igikombe cy’Isi hamwe na bagenzi be.
Uyu mukinnyi usanzwe ugenderwaho cyane mu ikipe y’igihugu ya Ghana akaba yangiwe kwinjira muri Canada gufasha ikipe ye y’igihugu guhangana mu gikombe cy’isi.
Yangiwe kwinjira muri Canada nyuma y’uko bigaragaye ko mu nyandiko yatanze asaba uburenganzira bwo kujya muri iki gihugu hari aho yabeshye akavuga ko atarakurikiranweho ibyaha kandi mu Bwongereza yararezwe ibyaha byo gufata ku ngufu inshuro 7 ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ghana idafite Partey irakina umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi na Panama mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane kuri Toronto Stadium muri Canada





