Amato muri Hormuz
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Iran yamaze kwemezwa, kandi ko amato y’ubwikorezi yiganjemo atwara peterori hirya no hino ku isi agomba guhita atangira gutambuka mu muhora wa Hormuz hatabayeho gusoreshwa(toll-free).
Aya masezerano yaje kandi kwemezwa na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran kuri iki Cyumweru, aho biteganyijwe ko azahita ahagarika imirwano hagati ya Iran na Amerika.
Umuhora wa Hormuz ugiye kongera gufungurwa no kubamo umutekano nyuma y’uko wari warabaye nk’ufunzwe burundu kuva aho Amerika na Israel batangje ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka.
Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati“Amasezerano twagiranye na Repubulika ya Kisilamu ya Iran ubu yagezweho.”
Ati “Nishimiye kubibamenyesha mwese! Mbihereye uburenganzira busesuye bwo gufungura burundu Umuhora wa Hormuz nta misoro, kandi nkaba nemeye ko ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zari zarafunze inzira zihava. Amato y’isi yose, nimwatse moteri zanyu. Nimureke peteroli igende!”
Iri tangazo rya Trump ryakurikiye iryatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shebaz Sharif, ku rubuga rwa X, aho yavuze ko aya masezerano agamije guhagarika imirwano ku mpande zose, harimo no guhagarika intambara kuri Libani.
Sharif agira ati “Nyuma y’ibiganiro bikomeye, twishimiye gutangaza ko amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika ya Kisilamu ya Iran YAGEZWEHO. Impande zombi ziyeme guhagarika burundu kandi vuba na bwangu ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose, harimo no muri Libani.”
Sharif yakomeje agira ati “Turashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika ya Kisilamu ya Iran ku kwitanga bagize mu gushaka umuti w’amahoro biciye mu nzira ya dipolomasi. Turanashimira cyane abavandimwe bacu bagize uruhare mu buhuza, cyane cyane ubuyobozi bw’Igihugu cya Qatar, ku bufasha bwabo mu kugera kuri aya masezerano.”
Yakomeje agira “Ndashimira by’umwihariko ubuyobozi bufite icyerekezo bw’Ubwami bwa Arabiya Sawudite na Repubulika ya Türkiya ku ruhare runini bagize muri iki gikorwa. Ubu amasezerano yamaze kugerwaho, abahuza b’impande zombi bazategura inama zitandukanye muri iki cyumweru.”
Leta ya Qatar na yo ivuga ko yakiriye neza iri tangazo, inashimira ubufatanye yagiranye na Pakistan mu gutuma ayo masezerano agerwaho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yanditse ku rubuga rwa X igira iti “Qatar yishimiye amasezerano agezweho mu nyandiko y’ubwumvikane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika ya Kisilamu ya Iran, akaba agamije gukemura ibibazo byari bisigaye hagati y’impande zombi, harimo no kwemeza kugenda nta nkomyi kw’amato mu muhora wa Hormuz. Tubona ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro arambye no guteza imbere ubukungu ku rwego rw’akarere ndetse n’isi yose.”
Pakistan yatangaje ko Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano uzabera ku mugaragaro mu Busuwisi ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena. Mu bintu Iran isaba harimo kuba Amerika igomba kubuza Israel gukomeza ibitero ku nshuti zayo zirimo Libani n’ubwo Israel yo itabikozwa.
Hagati aho, Imyigaragambyo irimo urugomo yadutse i Geneve mu Busuwisi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ku munsi ubanziriza inama y’Ibihugu 7 bikize ku isi G7.
Polisi y’i Geneve yakoresheje imyuka iryana mu maso (tear gas) n’imashini zivundereza amazi (water cannons) mu gutatanya abigaragambya barwanya iterana ry’iyi nama ya G7. Iyi imyigaragambyo yari iyobowe n’itsinda ryitwa “No-G7” yajemo urugomo rukomeye.
Iyi nama irabera i Evian-les-Bains mu Bufaransa, kuva kuri uyu wa mbere tariki 15 kugeza ku wa 17 Kamena, ikaba ari yo nama mpuzamahanga ikomeye ya mbere ibaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel batangije intambara kuri Iran mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.
Abigaragambya bavuga ko ibihugu bya G7 bifata imyanzuro igira ingaruka ku isi yose ariko inyungu zikajya muri ibyo bihugu bikize gusa, aho bavuga ko G7 ishobora gushyigikira intambara ibera muri Iran n’ubwo Amerika yavuze ko ihagaze.






