
Umushoramari Coach Gael yifashishije indirimbo ya Meddy na Priscilla “Ntacyadutanya ” mu gusubiza abahora bibaza ko umubano we na Bruce Melodie wajemo agatotsi ndetse ko agiye gutandukana na sosiyete ya 1:55 AM.
Coach Gael yahakanye amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umubano we na Bruce Melodie wajemo agatotsi ndetse ko agiye gutandukana na sosiyete ya 1:55 AM.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Gael yashimangiye ko nta kintu gishobora kumutandukanya na Bruce Melodie, anifashisha amagambo yo mu ndirimbo “Ntacyadutanya” ya The Ben na Priscilla.
Ibi bije bikurikira amagambo ya Bruce Melodie nawe uherutse gutangaza ko nta gahunda afite yo kuva muri 1:55 AM, avuga ko ari umuryango we.




