
Umuhanzi Jose Chameleone nyuma y’iminsi abatizwa mu Rwanda aho yari yaraje kwivuriza amaso ndetse akanitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki yamaze gusubira muri Uganda.
Jose Chameleone nyuma y’iminsi abarizwa mu Rwanda kuri ubu akaba yamaze gusubira mu gihugu cya Uganda akaba yaritabiriye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki birimo n’ikiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo Bruce Melodie na The Ben.
Jose Chameleone yari amaze iminsi i Kigali aho ari kwivuriza amaso mu bitaro bya ‘Rwanda charity eye hospital’ biherereye Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Uyu muhanzi akaba Ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane ku ruhando mpuzamahanga ndetse akaba Ari umwe mu bakomeje kugenda bafasha abahanzi bakiri bato.





