
Ntibisanzwe Element Eleeeh amaze kugira miliyoni 100 z’abumvise EP ye “Genesis” yahurijweho indirimbo 6 amaze kuririmba we ku giti cye ndetse yakoranye n’abandi bahanzi.
Nta muhanzi nyarwanda wari waragize agaragaza imibare nk’iyi ku muzingo muto EP ndetse na album nyinshi inaha ntiziragira iyi mibare.
Element Eleeeh uretse kuba mu myaka irenga itanu amaze mu muziki akiyoboye abacura injyana z’umuziki, nawe aho yinjiriye mu kuririmba indirimbo ze bwite akomeje guca uduhigo bya buri gihe.
SOMA:Element ashaka gukorana na Jose Chameleone
Iyo urebye mu mibare y’abumvwa ibihangano bya Element ku mbuga zicururizwaho imiziki, bagenda biyongera cyane mu Rwanda, mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi.
Kugeza ubu Element niwe muhanzi nyarwanda wumvwa cyane kuri Spotify kuko afite abamwumva buri kwezi bagera ku bihumbi 261.





