
Umuhanzikazi Tiwa Savage witwa umwamikazi wa Afrobeats, yasabye abantu ko bamufasha gushishikariza Tunde Ednut kumenyekanisha imiziki ye.
Ibi yabivuze nyuma y’uko uyu Ednut ukomeye mu myidagaduro ya Nigeria mu bazwi nk’aba-Bloggers ashyize hanze amashusho ya Tiwa na Ayra bamenyekanisha indirimbo “Energy” yakoranye na Wande Coal na Mavo.
Tiwa Savage wagize ibihe yari uyoboye umuziki wa Afurika mu bahanzikazi, uyu munsi wa none abarimo uyu Ayra Starr, Tems na Tyla barakenewe cyane ku isoko kumurusha.
SOMA:Umuhanzi Tiwa Savage wo muri Nigeria n’umunyamakuru Sheila Gashumba wo muri Uganda, bari mu bita (1)
Uyu muhanzikazi wamaze imyaka myinshi ayoboye umuziki wa Afurika, nyuma haje kuza abandi bato Kuri we bisanga cyane mu Isi y’umuziki ugezweho wumvirwa cyane ku mbuga zicururizwaho imiziki maze uko bagira imibare myinshi bagakomeza no gukura mu bwamamare.
Tiwa usibye kuba afite ibigwi yubatse mu muziki gusa kuri ubu aba bahanzikazi bato bari hejuru ye ku isoko rya none.







