
Umuhanzikazi w’icyamamare, Ariana Grande yongeye kugaragara ku rubyiniro ataramira abafana nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yari ishize adakora igitaramo cye bwite.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Ariana Grande yakoreye igitaramo muri Oakland Arena yo muri Leta ya California, gitangiza ibizenguruka Isi yise ‘Eternal Sunshine Tour’.
Ariana Grande wari umaze imyaka igera kuri irindwi adategura igitaramo cye bwite yongeye gutungurana muri Oakland Arena muri California aho yatanze ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi be bari bamuterezanyije amatsiko.
Imbaga y’abitabiriye iki gitaramo yeretse urukundo uyu muhanzikazi waririmbye indirimbo zirimo ‘The boy is mine’, ‘Supernatural’, ‘Hate that i made you love me’.





