
Nyuma yo gusinyana amasezerano na Skol BK PRO LEAGUE yiyemeje kuzajya ihemba ikipe yatsinze umukino amafaranga angana na miliyoni mu rwego rwo gukomeza guhanga udushya muri shampiyona yo mu Rwanda no gutera imbaraga amakipe akina shampiyona.
Shampiyona yo mu Rwanda ikomeje kugenda ibona abaterankunga batandukanye mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi ubu yashyizeho uburyo bwo guhemba ikipe izajya itsinda umukino angana na miliyoni mu rwego rwo gukomeza gutera imbaraga amakipe.
Amafaranga azajya atangwa n’uruganda rwa Skol akaba agomba kuzajya yifashishwa mu guhemba ikipe yatsinze umukino ibyo bikazongera uburemere bwa shampiyona no gukomeza gufasha amakipe mu bijyanye n’ubushobozi.
Benshi bakaba bakomeje kwishimira uburyo bigaragara ko shampiyona yo mu Rwanda irimo kugenda ifasha amakipe gukomera mu bijyanye n’ubushobozi.




