
Umuhanzi Diez Dola akaba inshuti ya Shaddyboo afata nka nyina, yavuze ko uyu mubyeyi yigeze uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bityo kandi akwiye kubyubahirwa.
Mu butumwa burebure yanditse yatangiye agira ato “Tuvugishe ukuri gato Shaddyboo ni umwe mu bagore beza u Rwanda rwagize, kandi kuba ari umubyeyi w’abana babiri beza akomeza gukora, afite confidence (icyizere) kandi azi kwiyitaho, ni ibintu bikwiye respect (icyubahiro).”
Uyu muhanzi kandi yanavuze ko urebye uruhare Shaddyboo yagize mu ruganda rw’imyidagaduro mu hari benshi anarusha kandi bafite amafaranga.
SOMA:Fireman yarutishije Diez Dola abandi bahanzi
“Ikindi, hari abantu benshi biyita abakire cyangwa ibyamamare, ariko iyo urebye contribution yabo muri industry cyangwa muri community usanga ari nto cyane. Amafaranga bafite ni ayabo, ariko impact yabo iri he?”
“Shaddyboo we, yaba umwemera cyangwa utamwemera, imyaka irashize ariko aracyari topic(ingingo). Yatanze contribution (Uruhare) rwe muri entertainment kandi influence ye iracyagaragara kugeza n’uyu munsi.”
“Amafaranga ashobora kugutunga, ariko impact ni yo ituma abantu bakwibuka. Kuri njye, Shaddyboo arusha benshi abo bita abakire ariko nta kimenyetso basize.”





