
Alex Muhangi utegura ibitaramo bya Comedy Store i Kampala muri Uganda, yatangije ko igitaramo nk’iki cyari kuzaba ku wa 5 Kamena 2026 kigahuriramo abahanzi barimo Diamond Platnumz na The Ben, cyasubitswe.
Mu itangazo batanze batangiye bagira bati “Nyuma yo kujya inama n’abantu batandukanye, tubabajwe no kubamenyesha ko twafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ‘Comedy Store’ imaze.”
Iki gitaramo cyari n’icyo kwizihiza imyaka 10 Comedy Store imaze iba, cyasubitswe kubera icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda ndetse inzego z’ubuzima zikaba zavuze ko ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe biba bisubitswe.
Uretse Diamond Platnumz na The Ben, iki gitaramo cyari buzataramemo n’abandi banyarwenya nka Eric Omondi wo muri Kenya, abahanzi bo muri Uganda nka Spice Diana, Winnie Nwagi, Fik Fameica, n’abandi.






