
Amatike yo kwinjira mu bitaramo “2026 Summer Country Tour” bizahuriramo Bruce Melodie na The Ben , Kitoko Bibarwa na Bwiza yamaze kujya hanze aho itike ya make mu kwinjira ari ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe, 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 10000 Frw mu byubahiro byisumbuyeho. Ibi bitaramo bizatangira 13 Kamena 2026 i Musanze.
Mu gihe benshi bategereje ibitaramo bizenguruka igihugu bizahuriramo abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda aribo The Ben, Bruce Melodie, Kitoko na Bwiza amatike y’ibi bitaramo kuri ubu akaba yamaze kugera hanze.
Muri ibi bitaramo bitegerejwe n’abatari bake itiike ya make ikaba ihagaze amafaranga ibihumbi bibiri mu gihe itike ya menshi ihagaze amafaranga ibihumbi icumi.
Ibi bitaramo bizatangira 13 Kamena 2026 i Musanze. 20 Kamena 2026 i Nyagatare, 27 Kamena 2026 i Bugesera, 04 Nyakanga 2026 i Rubavu.





