
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasabye FIFA gusubiza amafaranga y’amatike y’igikombe cy’Isi 2026 yari yaguzwe n’abakunzi b’umupira bo muri iki gihugu, kuri ubu batemerewe kwinjira muri Amerika kubera amategeko yo gukumira icyorezo Ebola.
Abafana ba Congo bamaze kwangirwa kuzajya muri America kwitabira imikino y’igikombe cy’isi bitewe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu Congo nayo ikaba yasabye FIFA ko basubiza abafana babo amafaranga baguze amatike yo kureba iyi mikino.
Ikipe y’igihugu ya Congo yamaze kubona itike yo kuzitabira igikombe cy’isi kizabera muri America gusa abakunzi bayo bakaba barangiwe kujya kureba iyi mikino nyamara abenshi muri bo bakaba bari baramaze kugura amatike.
Congo ikaba yasabye FIFA ko niba byanze ko abafana babo bazabaherekera bitewe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu nibura nibasubize abakunzi babo amatike.



