Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya Islamic State ishami ryayo ry’Afurika, mu Majyaruguru ya Nigeria muri Leta ya Sokoto.
Nkuko byemejwe na Perezida w’Amerika Donald Trump akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo, intego yibi bitero ishingiye ku bwicanyi bumaze igihe bukorerwa Aba-Kiristo mu bice bitandukanye muri Nigeria byumwihariko muri iki gice cy’Amajyaruguru y’Igihugu.
Ibirindiro by’ingabo z’Amerika ishami ry’Afurika AFRICOM biri Stuttgart mu Budage byemeje aya makuru nubwo intwaro zakoreshejwe n’andi makuru kuri ibi bitero atarashyirwa hanze.
Ibirindiro bya ISIS muri Nigeria bigabweho ibitero nyuma y’iminsi itandatu Amerika igabye ibindi bitero nkibyo muri Syria ku birindiro bikuru byabo kuwa 19 Ukuboza 2025.
Kuva Al-Queda yabaga ibitero by’iterabwoba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika tariki 11 Nzeri 2001, Leta yiki gihugu yahise ihagurukira ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino mu Isi.


