
Umushoramari Karomba Gael uzwi cyane mu myidagaduro nka Coach Gael, aharaye cyane umuhanzi Juno Kizigenza by’umwihariko mu ndirimbo ye “Mariza Wanjye” yakoranye na Ruti Joel.
Gael amaze iminsi agaragaza ko akunda iyi ndirimbo gusa ku munsi w’ejo byageze aho yerura kuri konti ye ya Instagram avuga ko aharaye cyane Juno, ndetse atiyumvisha ukuntu indirimbo “Mariza Wanjye” itaragira nibura miliyoni 5 z’abayirebye.
Yatangiye agira ati “Iyi ndirimbo yasohotse turi muri za saga z’aba bagabo babiri, ariko ni indirimbo n’abuzukuru bacu bazatubaza, ni gute idafite nka miliyoni 5 byibuze.”
SOMA:Juno Kizigenza yashyize igututu kuri Kenny Sol
Gael yanagaragaje ko aharaye cyane umuhanzi Juno Kizigenza, ati “Juno Kizigenza umaze iminsi untamo peee… ndaguharaye cyane.”
Uyu muherwe anavuga ko iyi ndirimbo yasohotse abantu bahugiye kuri Bruce Melodie na The Ben, gusa ngo n’abadukomokaho bazatubaza impamvu tutayihaye umwanya cyane.







