
Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yatangaje ko mu mwaka utaha w’imikino gahunda afite ari iyo guca akajagati muri Rayon Sports cyane cyane bishingiye mu kugura abakinnyi aho bashyizeho ababishinzwe bagomba kureba umukinnyi mwiza utanga ibisubizo atari ibyo kuza gukora igeragezwa.
Murenzi Abdalllah yatangaje ko umwaka utaha w’imikino bifuza kubaka Rayon Sports ihanga ku rwego mpuzamahanga bityo birinze akajagati ahanini kazanywa n’abagura abakinnyi batandukanye abandi bakazana abakinnyi bo kuza gukora igeragezwa yemeza ko ibyo bitazongera kubaho muri Rayon Sports ubu bazajya bazana umukinnyi bazi neza ko aje gutanga ibisubizo.
Akaba yongeye kugaruka kandi ku kajagari kagiye karanga iki pe ya Rayon Sports mu bijyanye n’abatoza ubu bazanye ushinzwe kuzajya abikurikirana ari nawe ugomba gutanga icyerekezo cy’imikinire muri Rayon Sports .
Murenzi Abdalllah yasoje yizeza abakunzi ba Rayon Sports ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakora ikipe ikomeye igomba kuzahangana umwaka utaha w’imikino.



