
Ikipe y’igihugu ya Iran yamaze kwemeza ko mu gikombe cy’isi itazacumbika muri America ahubwo bafashe umwanzuro wo kuzajya muri Mexico mu mujyi wa Tijuana ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi ( FIFA ) rikaba ryameje ubusabe bwayo bwo gukura umwiherero wayo muri Arizona .
Ibi bikaba byemejwe na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Iran Mehdi Taj Aho yemeje ko ibyo bizabafasha kwirinda ibibazo bijyanye no kuba batarabona Visa ndetse bazoroherwa n’ingendo zijya muri Mexico bakoresheje indege za Iran Air.
Iran izakinira imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda G muri Los Angeles ihura na New Zealand taliki ya 15 Kamena n’u Bubiligi ku wa 21 Kamena mbere yo guhura na Misiri mu mukino uzabera muri Seattle ku wa 26 Kamena.
America na Iran akaba ari ibihugu bifitanye amakimbirane bigendeye kuri Politike byanatumye ikipe y’igihugu isaba ko yahindurirwa ikajyanwa muri Mexico.




