
Mu gihe amasezerano muri APR FC ageze ku musozo Mugisha Gilbert akomeje kuguma hagati nk’ururimi aho ataramenya niba azaguma muri iyi kipe cyangwa se niba ari mu bakinnyi bazasezererwa cyane ko ikipe ya APR FC nta biganiro baragirana biganisha mu kongera amasezerano.
Rutahizamu wa APR FC Mugisha Gilbert yatangaje ko kugeza ubu ataramenya ahazaza he muri APR FC kuko nta muyobozi n’umwe w’iyi kipe uramwegera ngo bavugane kubyo kongera amasezerano kuri ubu akaba ataramenya niba azakomezanya n’iyi kipe cyangwa se niba bizarangiye agiye gushaka indi kipe.
Mugisha Gilbert akaba yatangaje ko ategereje ko shampiyona irangira akareba niba ubuyobozi bwa APR FC buhitamo kumwongerera amasezerano bitaba ibyo agashaka indi kipe yerekezamo cyane ko hari izo batangiye kuvugana.
Uyu mukinnyi akaba yaraje muri APR FC avuye muri Rayon Sports akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye APR FC igenderaho.



