
Kwizera Olivier ukomeje kwibasirwa nyuma yo kurata penariti yashimagijwe na Emery Bayisenge amwizeza ko ari umwe mu bantu bazi gufata inshingano ndetse bari kumwe nawe mu bihe bitoroshye ari kunyuramo.
Emery Bayisenge ntiyemeranya n’abakomeje kwibasira Kwizera Olivier nyuma yo kurata penariti cyane ko amwemera nk’umuntu uzi gufata inshingano Kandi akaba ari umwe mu bakinnyi bafite umutima ukomeye.
Nkuko yabitangaje Emery Bayisenge akaba yagize ati ” Mu bakinnyi 20 niwowe ufata inshingano , dutsindira hamwe, tukanatsindirwa hamwe turikumwe nawe kandi ndabizi ukuntu uri umuntu ukomeye “.
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakaba bakomeje kwamagana abafana bari kwibasira Kwizera Olivier nyuma yo kurata penariti kuko Ari ibintu bisanzwe buri mukinnyi wese byamubaho.





