
Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yatangaje ko yifuza kugeza ikipe ye mu matsinda ya CAF Champions league mbere y’uko atandukana nayo bikazasigara ari urwibutso rukomeye mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penariti Niyomugabo Claude yatangaje ko kuri ubu intego afite ntayindi ari iyo kugeza ikipe ye mu matsinda ya Champions league kuko aricyo kintu iyi kipe itarakora.
Nkuko yabitangaje yemeje ko atifuza gutandukana na APR FC atarayigeza mu matsinda y’imikino Nyafurika kuko yifuza ko byazanamubera urwibutso mu gihe yazaba yarahagaritse gukina umupira w’amaguru.
Ikipe ya APR FC ikaba imaze imyaka myinshi ikora uko ishoboye kugirango ibashe kugera mu matsinda mu mikino Nyafurika ariko kugeza nubu bikaba bikomeje kuyibera ihurizo rikomeye.



