Kuzamura inyungu kwa BNR
Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu zivuga ko hagiye kubaho igabanuka ry’amafaranga ahererekanywa mu baturage nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) izamuye inyungu fatizo ku mafaranga iha andi mabanki y’ubucuruzi, kuva kuri 7.25% kugera ku 8.25%.
Kuzamuka gukabije kw’ibiciro kurimo kugaragara ni kimwe mu biteza ibibazo Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR), kuko ifaranga ishinzwe gucunga riba ryataye agaciro.
BNR yashyizeho ingamba zo guha abantu amafaranga make, kuko ngo ari byo bituma bayaha agaciro bakirinda kuyatagaguza ku bintu byinshi, harimo n’ibitagira umumaro.
BNR yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo kugira ngo igabanye amafaranga ahererekanywa mu bantu, kuko amabanki y’ubucuruzi iyo yahawe ayo mafaranga mu buryo buhenze, na yo ahindukira akayaha abakiriya baje gusaba inguzanyo, bakayungukira menshi kurushaho.
Ibi bituma abantu batinya gufata inguzanyo y’amafaranga menshi muri banki, bikagira ingaruka z’uko abaturage batangira kubona amafaranga make.
Amafaranga iyo yabaye make mu bantu, hafatwa ingamba zo kugura ibintu babona ko bitazabahombera, cyane cyane ibyo Leta irimo guha imbaraga, nk’uko impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Ruziga Emmanuel Masantura abisobanura.
Masantura agira ati “Ibi bivuze ko niba nari mfite gahunda yo gufata inguzanyo nkagura imodoka ya mazutu, ndahindura ngure iy’amashanyarazi kugira ngo ntazahendwa na mazutu, niba nari kugura imodoka y’amashanyarazi yo kugendamo n’umuryango wanjye gusa, ndagura iya rusange kugira ngo inyinjirize.”
Masantura avuga ko imishinga igiye kwibandwaho mu guhabwa amafaranga ya banki ku kiguzi gito ari ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi no gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe ingufu zidahumanya, ariko ibijyanye no gutumiza ibintu mu mahanga bifite icyabisimbura mu gihugu imbere ngo ntibizongera gushyigikirwa.
Ati “Ntabwo igihugu gikeneye likeri(inzoga) ziva hanze kuko kidakeneye gusinda, nta n’ubwo abantu bakeneye gutumiza hanze ibijyanye n’imyambaro kuko hano na ho irahari.”
Ku ruhande rw’abaturage basanzwe na bwo ngo hazagaragara ingaruka z’uko abakoresha babo babahaga imirimo na bo bazagabanuka, kuko hari abatinya kujya gusaba amafaranga muri banki.
Abatinyutse kuyasaba na bo ngo bafata make akaba ari yo baha abakozi babo, bituma ingo nyinshi zitabasha kubona amafaranga menshi nk’uko byari bisanzwe.
Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko bagiye guhindura imyitwarire bakagura ibikenewe cyane kurusha ibindi, ariko hakaba n’abavuga ko nta cyo babitwaye kuko ibiciro kuva na kera ngo byahoze bizamuka.
Umucuruzi w’amafaranga ya Mobile Money yagize ati “Ibyo kurya byo ni iby’ibanze kurusha ibindi, ntabwo wareka kubigura, kunywa na byo tugomba kubanza kureba niba biri ngombwa cyane, ariko za ngendo twakoraga tuvuga ko tugiye gutembera ntabwo zizongera kubaho.”
Hafi ye hari undi muturage uvuga ko ibiciro byahoze bizamuka kuva na kera, kuko ngo yanyweye byeri ya Primus icupa rikigurwa amafaranga 150Frw, none rikaba rigeze ku 1600Frw.
Yagize ati “Inzoga ni yo itwara amafaranga menshi burya, ariko ntabwo nayireka kuko ntabwo nigeze mbura amafaranga yo kuyigura, hari abantu batazigera bakira n’ubwo nta nzoga baba banyweye, inzoga zahenda zitahenda tuzazinywa!”
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo kugera ku 8.25% nyuma yo kubona ko ibiciro ku masoko mpuzamahanga n’imbere mu gihugu cyane cyane ibya peterori birimo kurushaho gutumbagira.
Leta y’u Rwanda ivuga ko iki kibazo kirimo guterwa n’intambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati. Inzira z’ibicuruzwa zarafunzwe, ndetse n’amariba ya peterori hamwe n’ibigega byayo biratwikwa, gutwara abantu n’ibintu bikaba birushaho gukomera.
BNR ivuga ko ubu hari ikibazo gikomeye cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko, aho mu kwezi kwa Werurwe iryo zamuka ry’ibiciro ryari rigeze ku 9.2%, rirazamuka rigera kuri 13% muri Mata, none ubu ngo ibintu birimo kugurwa byongeweho 13.9% by’igiciro byaranguweho, nyamara igipimo ntarengwa ku rwego mpuzamahanga kigomba kuba kibarirwa hagati ya 2%-8%.





