
Shaddyboo yatangaje ko bitewe n’uburambe afite mu kureba abagabo iyo yitegereje Yampano amubona nk’umuntu utagira urugomo bitewe nuko abona nta mbaraga afite zo gukora ibyo bintu ndetse no mu maso ye akaba amubona nk’umugabo utakora urugomo.
Mbabazi Shadia wamenyakanye nka Shaddyboo yatangaje ko iyo arebye mu maso ya Yampano atamubonamo ubushobozi bwo guhohotera umuntu ahubwo umubonamo umuntu wiyoroshya cyane ndetse akaba abona n’imbaraga zo kuba yakora urugomo ntazo afite
Nkuko yabitangaje akaba yagize ati ” Ntabwo nzi ibyo abandi batekereza cyangwa bavuga ariko mu mboni zanjye ntabwo Yampano agaragara nk’uwababaza cyangwa wakomeretsa umugore. Nzi kureba abagabo bagira urugomo , ariko mu by’ukuri ntabwo afite izo mbaraga “.
Yampano kuri ubu akaba akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi , kunywa ibiyobyabwenge , ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi , gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.




