
Kidawa Mamito umukinnyi wa filime wo muri Tanzania yatunguranye nyuma yo gutangaza ko umugabo wifuza kuba yamugira umugore agomba gutanga inkwano ingana n’inka 150 ndetse akarenzaho na miliyoni 200 z’amashiringi ya Tanzania.
Uyu mukinnyi wa Filime wo muri Tanzania akaba yatangaje ko yifuza umugabo nibura utanga inkwano zingana n’inka 150 akanarenzaho miliyoni 200 z’amashiringi ya Tanzania umugabo uzaba wujuje ibyo akaba ariwe uzabasha kumwegukana.
Kidawa Mamito usanzwe ufite umwana umwe w’umuhungu yavuze ko naramuka atabinye umugabo ubasha gutanga ibyo yifuza azahitamo gukomeza kwibera mu buzima bwa wenyine n’umwana we gusa.
Kidawa Mamito akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri Tanzania ndetse akaba azwiho gukurura abagabo cyane bitewe n’imiterere ye y’umubiri.





