
Dj Ira ukunzwe cyane mu bijyanye no kuvanga imiziki yakomoje ku mugabo wigeze kumusaba ko batahana bitewe nuko bari basangiye akamwibeshyaho ko yicuruza yabyanga umugabo akamukurikira ari mu modoka kugeza ubwo yageze iwabo akimukurikiye.
Dj Ira akaba yatangaje ko bitewe n’akazi akora ko gucuranga mu kabari hari abagabo benshi baza bakakubonamo umukobwa wicuruza ndetse byanamubayeho ubwo umugabo yamusabaga ko batahana undi yabyanga uwo mugabo agahitamo kumukurikira ngo arebe aho ataha.
Nkuko yabitangaje DJ Ira akaba yavuze ko uwo mugabo ubwo yangaga ko batahana yahisemo kumutegereza mu gihe yari amaze kuzinga ibikoresho arimo gutaha umugabo nawe akamukurikira ari mu modoka kugeza ageze aho ataha.
Akaba yakomeje Kandi abwira abagabo ko kubona umukobwa akora mu kabari biba bitavuze ko uwo mukobwa yicuruza kuko abenshi baba bazi icyo baje gukora mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kwiteza imbere ariko hatajemo gusuzugurana.





