
Jose Chameleone yifashishije abavandimwe be aribo Palasso na Weasel bashyize hanze indirimbo nshya yitwa ” Gumitte ” ikomeje kuvugisha abatari bake muri Uganda bitewe n’imikoranire ndetse n’urugomo rukomeje kuranga aba bavandimwe.
Chameleone n’abavandimwe be bakomeje kwibazwaho cyane nyuma yaho bakoranye indirimbo nyamara hashize iminsi mike aba bavandimwe be hagenda hacicikana inkuru zitandukanye zijyanye n’urugomo hakibazwa icyo Chameleone abafasha nka mukuru wabo.
Palasso mu minsi ishize yavuzweho gutega mu nzira umuhanzi King Saha bikaza no kuviramo urupfu umwe mubari mu itsinda ry’uyu muhanzi ni mugihe Kandi hahora humvikana inkuru za Weasel uburyo akunda gukorera urugomo umugore we Teta hakibazwa icyo Chameleone abafasha nka mukuru wabo .
Aba bavandimwe uko ari batatu bakaba bahuriye mu ndirimbo yitwa ” Gumitte” aho benshi bemeza ko mbere yo gukorana indirimbo Chameleone yari akwiye kwicaza abavandimwe be akababwira uko bakwiye kwitwara.




