
Umuyobozi w’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, Mutesi Scovia yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ko we na Minisiteri ayobora bajya bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda mu butumwa batanga kuko abo babwira atari ab’i Paris, Kinshasa na Brussels gusa ahubwo harimo n’Abanyarwanda.
Ibi Scovia yabivuze nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe anenze uko abanyamakuru ba Televiziyo Mama Urwagasabo basemuye inyandiko ye yasubizaga umuyobozi w’itumanaho mu biro bya Perezidansi ya DR Congo, Farah Muamba Kayowa.
Ubu butumwa aba bombi bandikiranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bwagarusweho na benshi bamwe bavuga ko ibyo Scovia yakoze bitari byo gusa hakaba n’abavuga ko Minisiteri zose mu Rwanda zitari n’iyo Nduhungirehe ayoboye gusa, bakwiye kujya bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.







