
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ( BK PRO NATIONAL LEAGUE) gihabwa ikipe yabaye iya mbere mu makipe yo mu Rwanda nyuma yo kunyagira ikipe ya Rutsiro ibitego 3-0.
Nyuma y’uko ikipe ya Al Hilal yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri makipe yose ( BK PRO LEAGUE 2026 ) APR FC nayo yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ( BK PRO NATIONAL LEAGUE 2026 ) nyuma yo kunyagira ikipe ya Rutsiro.
Mu gihe APR FC ibura imikino 2 muri shampiyona ikaba ifite amanota 62 mugihe Rayon Sports iyikurikira ifite amanota 53 byumvikana ko nubwo APR FC yatsindwa imikino yose isigaje ikipe ya Rayon Sports itayinyuraho.
APR FC ikaba ifitanye umukino ukomeye n’ikipe ya Rayon Sports aho bazaba bahatanira igikombe cy’Amahoro kugirango hamenyekane ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.





