
Umunyarwanda ushinzwe gutanga ubufasha ku bifuza kujya kwiga no gukorera mu mahanga yasobanuye uburyo abantu bamenya amakuru y’ukuri abafasha kujya mu mahanga batagombye gushukwa n’abatekamutwe.
Ni nyuma y’uko kuri Hotel Lemigo imbaga y’urubyiruko yakubise ikuzura ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho bari babeshywe ko bazahasanga ababafasha kubona uburyo bwo kujya kwiga muri Canada.
Benjamin Rukundo ufite ikigo gifasha abantu kuzuza ibyangombwa byo kujya kwiga cyangwa gukorera mu mahanga, agira inama urubyiruko rurimo kubeshywa n’abatekamutwe barubwira ko bazabafasha kujya mu mahanga.
Yatangiye agira ati “Jyewe sinakora amakosa nkariya ndi ikigo cyemewe, mfite ibyagombwa binyemerera gukora ibyo nkora, bariya ni abatekamutwe baba bari kubeshya abantu, jyewe mbwira umuntu ibishoboka yakumva abishoboye akabijyamo.”
Mu bihugu bizwi ko bitanga buruse(kwiga ku buntu), Canada ngo ntabwo irimo nk’uko Rukundo yabisobanuye, ndetse na Leta zunzu Ubumwe za Amerika ngo bishyurira umunyeshuri igice, na we akiyishyurira ikindi.
Rukundo avuga ko kwigira ubuntu ku Banyarwanda batsinze neza mu mashuri yisumbuye bikorwa n’ibihugu by’i Burayi cyane cyane u Butaliyani, muri Spain n’ahandi, ndetse ko igihugu cya Pologne cyo gikunze gukenera abakozi bavuye ahandi.
Rukundo avuga ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka irindwi imbaga y’urubyiruko yongeye guhururira abatekamutwe nk’uko byigeze kuba mu kwezi kwa Kamena k’umwaka wa 2019, ubwo benshi bahuriraga kuri Convention Centre mu nama ya baringa yiswe ‘wealth and fitness summit’.
Ati “Bariya bakubeshya bitangira akubwira ko (kujya hanze kwiga hanze) ari ubuntu ariko byagera hagati agatangira kukubwira ngo bakeneye ibi! Ariko niba wicaje umuntu ukamubwira uti ‘muri Canada bishyuza ibihumbi 12 by’amadolari ku mwaka, umuntu akicara abizi, ni byo byiza.”
Rukundo akomeza agira ati “Ariko umuntu ukubwira ngo ni ubuntu ni ubuntu, aba agira ngo azagufatiremo hagati udashobora no gusubira inyuma, kuko nk’ubu hari igihe ashobora kukubwira ati ‘ibaruwa ikwemerera kwiga mu kigo runaka kiri mu mahanga yabonetse, nawe ugatangira kugira icyizere koko, ariko yagusaba amafaranga ukabona ko yari yarakubeshye.”
Urubyiruko rwahuriye muri Convention Centre muri 2019 bari bitwaje amafaranga arenga ibihumbi 177Frw buri muntu, yo guha abazabashakira ibyagombwa byo kujya kwiga no gukorera mu mahangha (kuri ubu ayo mafaranga ashobora kugera hafi ku bihumbi 300Frw by’amanyarwanda).
Aya ngo yagurwamo imashini ishyushya mu nzu y’inkoko ikoresheje amashanyarazi hamwe n’imishwi umuntu yaheraho yorora agacika ku bukene, nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Jean Damascene Iradukunda ufite ikigo cyitwa AFRIINNOX.
Iradukunda avuga ko uwakwitabira korora inkoko akoresheje uburyo bwo gushyushya imishwi hadakoreshejwe amakara, afite amahirwe yo gukorana n’aborozi b’amatungo magufi bose mu Rwanda, kuko bo ngo bagikoresha uburyo bwa gakondo bwo gutema amashyamba.
Iradukunda ati “Niba wari uri gutekereza ikintu wakora, shaka udufaranga duke rwose nk’ibihumbi 100Frw, ibihumbi 200Frw, ukaza ugatangira ubworozi bw’inkoko, harimo amahirwe menshi cyane. Ibihumbi 200Frw ushobora kuyakoresha mu gutangira ubucuruzi, ibihumbi 500Frw ushobora kuyajyana kuri Lemigo ntugire ikintu ubona.”
Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ku wa kane w’iki cyumweru, ni uko ngo abatekamutwe 6 bashutse urubyiruko ko baza kurufasha kubona amahirwe yo kujya muri Canada, bamaze gutabwa muri yombi.





