
Umuholandi Rob Dieperink wari waratoranyijwe nk’umusifuzi wa VAR yakuwe ku rutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe Igikombe cy’Isi cya 2026 n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA nyuma y’uko aketsweho gusambanya umwana w’umuhungu mu Bwongereza.
Dieperink wari waratoranyijwe nk’umusifuzi wa VAR muri iri rushanwa rizaba mu kwezi kwa 2026, yatawe muri yombi muri Mata 2026 i Londres nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umwana bivugwa ko yasambanyije mu gace ka Croydon gua nubwo Polisi ya Londres (Metropolitan Police) yakoze iperereza kuri iki kibazo, yaje gutangaza ko nta bimenyetso bihagije byabonetse byatuma aregwa imbere y’amategeko.
Mu itangazo yashyize hanze, FIFA yavuze ko “Rob Dieperink yamaze gukurwa ku rutonde rw’abasifuzi bazakoreshwa mu Gikombe cy’Isi.” Amakuru avuga ko ashobora gusimburwa n’Umufaransa Willy Delajod nubwo Polisi ya Londres yavuze ko yakoze iperereza ryimbitse ririmo gusuzuma amashusho ya camera za CCTV ndetse no kureba amakuru yo mu bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko ikaza gusanga ibimenyetso bidahagije kugira ngo urubanza rukomeze.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB) ryatangaje ko rikomeje kumushyigikira kuko nta cyaha yahamijwe n’inzego z’ubutabera aho ryavuze ko rifata ibyaha nk’ibi nk’ibikomeye, ariko ko umuntu adakwiye gufatwa nk’umunyabyaha mbere y’uko ubutabera bumuhamya icyaha.
KNVB yanatangaje ko Dieperink atazasifura imikino yo mu mpera z’iki cyumweru kubera uburemere bw’inkuru zimuvugwaho n’ingaruka zishobora kumugiraho.




