
Adekunle Gold umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko hari igihe yarwaye indwara izwi nka Sickle cell ubwo yari afite imyaka 20 ubwo yahoraga asaba Imana kwipfira bitewe n’ububabare yanyuragamo.
Umuhanzi Adekunle Gold yatangaje ko ubwo yari arwaye indwara ya sickle cell yamuteye kwiheba ndetse no kwigunga kuko uwo yabwiraga wese ko arwaye iyo ndwara yamugonaga nk’umuntu uri mu marembera ibyo bigatuma asaba Imana ko yakwipfira.
Sickle cell ni indwara ifata utwungangingo tw’amaraso atukura aho usanga umuntu uyirwaye imuzengereza cyane aribyo byatumye Adekunle Gold atekereza ko Imana iramutse imuretse akipfira aricyo kintu cyiza mu buzima yaba imukoreye.
Gusa nubwo yaciye mu bihe bigoye gutyo arashimira Imana ko iyo ndwara yayikize burundu ubu ubuzima bwe bukaba bumeze neza.




