
Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko ibyo kwerekeza muri Real Madrid byose byarangiye ibijyanye n’umushahara , umushinga , icyerekezo ndetse n’ibigomba kuba bikubiye mu masezerano ibyo byose bamaze kubyumvikana igisigaye ari ukugaruka muri Real Madrid gusa.
Ubwo yabazwaga niba amakuru ahari amwerekeza muri Real Madrid umutoza Jose Mourinho yatangaje ko ayo makuru Ari ukuri ndetse yamaze kumvikana byose n’iyi kipe ubu igisigaye ari ukuba yayerekezamo gusa.
Nkuko Jose Mourinho yabitangaje akaba yatangaje ko ibijyanye n’ibigomba kuba bikubiye mu masezerano byose bamaze kubyumvikana ndetse yamaze no kubabwira umushinga afite mu ikipe ndetse n’umushahara byose babyumvikanye Kandi yanyuzwe nabyo ubu igisigaye ari ukugaruka agatangira akazi .
Jose Mourinho akaba ari umutoza wagiye unyura mu makipe menshi atandukanye ndetse agenda anahakorera ibigwi akaba agiye gusubira muri Real Madrid yigeze kubera umutoza.




