
Umuhanzi Mike Kayihura aganira na Televiziyo Rwanda yavuze ko kuba yaranditse indirimbo “Katerina” akayiha Bruce Melodie, abyishimira binatewe ko yakunzwe cyane.
Uyu muhanzi ubwo yarabajijwe uko yakiriye kuba yarahaye indirimbo “Katerina” Bruce Melodie yavuze ko we ari ibintu yishimira cyane kuba mu gihe yari umuhanzi utaraba munini cyane, Bruce Melodie yaramwegereye ngo bakorane nde bikaba akaruhuko indirimbo ibaye nini.
Mike kandi avuga ko igihe iyi ndirimbo yakorwaga, byari ibihe byiza kuri we kuko yishimiye uko umuhanzi mukuru nka Bruce Melodie yamutekerejeho ngo bakorane icyo gihe.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2019, yaguye amarembo ya Bruce Melodie hanze y’u Rwanda ndetse ikaba ari nayo ndirimbo nini y’uyu muhanzi ku mbuga zicururizwaho imiziki.






