
Umuhanzi Chriss Eazy nyuma yo gutangaza ko yikundira cyane umuhanzikazi Nyarwanda ukizamuka Utah Nice bitewe n’imyambarire ye ndetse n’ukuntu ari umuntu udakomeza ibintu yateguje indirimbo ” My Mind ” bakoranye yamaze kurangira yiteguye gushyira hanze isaha n’isaha.
Chriss Eazy uri kwitegura gushyira hanze indirimbo My Mind yakoranye n’umuhanzikazi ukizamuka Utah Nice ikaba ije nyuma yaho indirimbo yaherukaga gushyira hanze Ari Chocolate hakaba hari haciyemo igihe uyu muhanzi asashyira indirimbo hanze.
Nkuko Chriss Eazy yabitangaje akaba yatangaje ko Utah Nice ari umwe mu bakobwa akunda bitewe n’uburyo yambaramo ndetse n’uburyo Ari umuntu udakomeza ibintu ubyoroshya.
Muri iki gihe abahanzi Nyarwanda bakaba bakomeje kugenda bashyira hanze ibihangano bitandukanye .





