
Clement Ishimwe nyiri Kina Music yabwiye abakunzi be ko nyuma yo gukorera indirimbo Uruyenzi n’umuhanzi Gisa cy’Inganzo igakundwa cyane kuri ubu bagiye kongera gukorana indi ndirimbo.
Nyuma yaho Ishimwe Clement wa Kina Music akoreye indirimbo Uruyenzi umuhanzi Gisa cy’Inganzo igakundwa cyane kuri ubu yatangaje ko bagiye kongera gukorana indi ndirimbo.
Ibi Clement akaba yabitangaje abinyujije kuri Instagram aho yashyizeho ifoto ya Gisa cy’Inganzo atangaza ko nibashyiraho ibitekerezo 500 bagomba guhita basubira muri studio bagatunganya indirimbo.
Gisa cy’Inganzo akaba ari umwe mu bahanzi benshi bemeza bafite impano idasanzwe gusa bakibaza impamvu impano y’uyu muhanzi itagera ku rundi rwego.





