
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine ibarizwa mu itsinda rya Vestine& Dorcas amaze ukwezi yibarutse imfura ye y’umukobwa aho uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu mujyi wa Vancouver aho amaze igihe atuye kuva yasigara muri Canada mu mpera z’umwaka ushize ubwo we na mugenzi we Dorcas basozaga ibitaramo bahakoreraga.
Ishimwe Vestine kuri usigaye wibera mu gihugu cya Canada ahitwa Vancouver nyuma yo gusezerana n’umugabo we kuri ubu bamaze ukwezi bibarutse imfura y’umukobwa nubwo babanje kubigira ibanga.
Itsinda rya Vestine na Dorcas ni rimwe mu matsinda akunzwe cyane ndetse bakaba bagenda banakora ibitaramo bitandukanye hirya no hino kwisi bakaba baherutse gukorera igitaramo muri Canada ari naho Vestine yasigaye.
Ubusanzwe iri tsinda rikaba ribarizwa muri MIE ya Irene Murindahabi ari nawe ugenda abafasha ibikorwa bitandukanye.





