
Umuhanzikazi w’Umwongereza Dua Lipa yareze Samsung ayisaba indishyi ya miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika, ayishinja gukoresha ifoto ye ku makarito ya televiziyo zayo bagurisha, nyamara nta ruhushya yabahaye cyangwa ngo yishyurwe.
Ibi bifitanye isano n’ikirego cya Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager nawe umaze iminsi arega MTN Rwanda, yishyuza miliyoni 380 Rwf ngo kubera gukoresha amagambo ye mu nyungu zabo nyamara atabyishyuriwe.
Ku ruhande rw’uyu muhanzikazi w’Umwongereza bisa n’ibyafashe indi ntera kuko hari n’abantu bamwe batangiye kuvuga ko baguze izi televiziyo kubera ko babonyeho ifoto ya Dua Lipa.
Ikindu kandi cyahariye kuri Dua Lipa n’uko we ifoto ari n’ikimenyetso cyumvikana cyane mu nkiko bitandukanye na Super Manager avuga igihangano cye cyakoreshejwe ari amagambo yavuze gusa atari igihangano cyanditse.






