
Abahanzi barimo Rema wo muri Nigeria na Tyla wo muri Afurika y’Epfo nibo bahanzi bo muri Afurika bazaba basusurutsa abazitabira ibirori byo gufungura imikino y’Igikombe cy’lsi cya 2026 cya FIFA.
Umuhanzikazi Tyla ufite Grammy Awards ebyiri, akomeje gukora amateka mu muziki wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange kuko akenshi asigaye abari muri buri gikorwa gikomeye mu Isi y’umuziki. Nko mu minsi ni umwe mu bitabiriye ibirori bya Met Gala bihuriramo ibyamamare mu Isi.
Rema nawe akomeje kwagura ibigwi bye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kuririmba mu birori bya Ballon d’Or 2023 byabereye i Paris, umunsi ku munsi agenda yongera gutumirwa ahakomeye.
SOMA:Menya Lee-ché Janecke wagize Tyla umusitari
Tyla na Rema bazafatanya n’abandi bahanzi barimo Future, Lisa, Anitta na Katy Perry, mu gufungura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izatangira ku wa 11 Kamena.
Kugaragara ahantu nkaha kuri aba bahanzi bombi, bigaragaza uburyo umuziki wa Afurika, cyane cyane injyana nka Afrobeats na Amapiano, bikomeje kubona umwanya munini mu bikorwa bikomeye mpuzamahanga birimo siporo, ibitaramo ndetse n’intonde z’indirimbo zikunzwe ku Isi.




