
Umuhanzi wo muri Nigeria Asake yatanze igitekerezo cye ku bintu bituma abahanzi bafatwa nk’abasanzwe cyangwa bagakundwa cyane n’abafana aho yemeza ko umuhanzi ushaka gukundwa cyane bisaba kuba uri umuntu utisanzura cyane kuko iyo wisanzuye rtbanda bagufata nk’umuntu usanzwe.
Asake akaba yatangaje ko usanga mu bafana iyo ugerageje kuba umuntu wisanzura cyane abantu batemera ibijyanye n’ubuhanga bwawe ahubwo ugasanga bagufata nk’umuntu usanzwe nyamara mu gihe iyo ubifunzeho ntubisanzureho ahubwo barushaho kugukunda.
Nkuko yabitangaje mu magambo ye akaba yagize ati ” Nk’umuhanzi iyo wisanzura cyane abantu bagufata nk’usanzwe ariko iyo ufite ubunyamwuga Kandi bakabona utaboneka byoroshye barushaho kugukunda “.
Asake akaba ari umwe mu bahanzi namaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibihangano bye agenda ashyira hanze.


