Mu 1994 u Rwanda rwisanze mu icuraburindi rya Genocide yakorewe Abatutsi, imwe mu zagize ubukana mu mateka ya muntu, abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa.
Mu maso ya bamwe bibwiraga ko bizafata ibinyejana amagana ngo igihugu cyongere kwiyubaka, nyuma y’imyaka 31 bisa nkaho ari igitangaza cyagwiririye u Rwanda, nyamara ni gahunda ihamye yagejeje igihugu aho tukibona ubu.
U Rwanda kwitwa Singapore y’Afurika, ntago ari ibintu byapfuye kwizana uko, byaturutse ku ngamba zihamye no kwagura ubukungu bw’igihugu.
Kimwe na Singapore, u Rwanda nta mutungo kamere uhambaye rugira, byasabye gushyira imbaraga mu bintu 4 by’ingenzi; ubuyobozi buhamye, umutekano ,ubumenyi mu batura-Rwanda na gahunda zigihe kirekire mu bukungu .
Kigali yaretse kuba umurwa mukuru w’u Rwanda gusa, ahubwo ihinduka igicumbi cy’inama mpuzamahanga n’ishusho y’isuku hose ku mugabane w’Afurika.
Ubukungu bw’igihugu bumaze imyaka isaga cumi n’itanu buzamuka ku kigero kiri hagati ya 7% na 8 %, igabanuka rikomeye ry’ubukene, kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nk’ahantu heza ho gukorera ubucuruzi muri Afurika n’ibindi…., abarugana nta kabuza barubona nka Singapore y’Afurika.
Kubera kandi guteza imbere ibikorwa remezo by’ubukerarugendo, byatumye u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi muri Afurika nyuma ya Afurika yepfo.
Icyizere cyo kubaho mu Rwanda kigeze ku myaka 72 ku bagore na 68 ku bagabo,intambwe ishimishije cyane.
Singapore ni igihugu cyo muri Aziya ariko kigizwe n’umujyi umwe ufite ibice bitandukanye, ibizwi nka City State mu Cyongereza. Ni igihugu cyaciye uduhigo dushoboka mu birebana n’ubukungu n’iterambere ry’abaturage, kuko aho giherereye uyu munsi, mu myaka 205 ishize hari ishyamba.


