
Umuhanzi Christopher Muneza yagaragaje ko atewe ishema na Kevin Kade yabonye kuva mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muziki kugeza aho ageze ubu.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, buherekeje indirimbo “Ndi Ready” ya Kade, yabigarutseho mu magambo akurikira.
SOMA:Ku nshuro ya mbere Kevin Kade agiye gutarama imbonankubone muri Iwacu Muzika
Yagize ati “Nabonye urugendo rwawe kuva ugitangira, kandi uburyo uri gutera imbere birashimishije cyane. Ejo hazaza hawe ni heza, kandi ntewe ishema nawe, murumuna wanjye.”
Kevin Kade yigeze kuvuga ko Christopher ari we muntu wa mbere wizereye mu mpano kugeza ubwo amwishyuriye indirimbo ya mbere yakoze nk’umuhanzi n’ubwo itagiye hanze kuko atimunyuze.





