
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal FC, yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, isezereye Atlético Madrid ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya X, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yagize ati “Wari umukino mwiza hagati y’amakipe akorana na Visit Rwanda, Turashimira Arsenal FC ku ntsinzi ndetse no kwerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Ikipe nziza ikorana na VisitRwanda izabe ari yo itsinda!” Arsenal ikorana Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ igameje kwamamaza ubukerarugendo, ku mukino wa nyuma izahura n’izava hagati ya Paris Saint-Germain na Bayern Munich zizakina kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026.
SOMA:Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Senegal
Aya makipe yombi kandi na yo akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuri Paris Saint Germain ndetse n’umushinga wo kuzamura impano z’abakiri bato muri ruhago y’u Rwanda kuri Bayern Munich yo mu Budage.
Ikipe ya Arsenal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2006 ubwo yaratsindwa na FC Barcelona ibitego 2-1. Arsenal kandi muri uyu mwaka w’imikino igeze kuri finale itaratsindwa umukino n’umwe.






