
Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca yatangaje ko mu bintu bitatu by’ingenzi akundira umuhanzi Diez Dola harimo kuba adakoresha ibiyobyabwenge , kuba ari umuntu usabana cyane ndetse no kuba ari umuhanzi ufite uburanga bwihariye.
Nyambo Jesca akaba ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n Babu Rwanda aho yemeje mu bya mbere akundira Diez Dola ari uburyo yitwara kandi atanywa ibiyobyabwenge.
Nkuko yakomeje abitangaza akaba yatangaje ko mu bindi amukundira harimo uburyo ari umuhanga cyane mu myandikire ukurikije indirimbo yiyandikira ndetse no muzo yandikira abandi bahanzi batandukanye.
Diez Dola kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ndetse akaba ari umwe mu bahanzi Nyarwanda batanga ikizere cyo kuzagera kure .




