
Mu gihe umunyabigwi Didier Drogba ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yitabiriye ubutumire bwa Paul Makonda Minisitiri w’itangazamakuru ,ubuhanzi , umuco na siporo impaka zikomeje kwiyongera aho benshi bashimye iki gikorwa abandi bakemeza ko bidakwiye ko icyamamare cyo mu gihugu cyo hanze kigaragara mu bikorwa bya Leta.
Mu mashusho yagiye hanze yagaragaje Didier Drogba na Makonda bari I Dodoma mu modoka imwe aho bari bafite igikapu kirimo disikuru yingengo y’imari mbere yo kwinjira mu cyimba cy’inteko Aho hari abagaragaje ko ari byiza mu rwego rwo kumenyekanisha igihugu cyabo mu gihe bitegura kwakira igikombe cy’Afurika mu gihe abandi babona ko bidakwiye.
Gusa mu banenze iki gikorwa bemeza ko bitari bikwiye ko icyamamare cyo hanze y’igihugu kigaragara mu gikorwa gikomeye cya Leta nko gusoma ingengo y’imari ndetse bagaragaza impungenge ku rwego rwo kubaha inzego za Leta n’imihango yazo.
Tanzania ikaba iri mu myiteguro yo kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika muri 2027 Ari kimwe mu byatumye Didier Drogba ari kubarizwa muri iki gihugu.






