
Perezida wa Kenya William Ruto yasabye abo mu ruganda rw’imyidagaduro muri iki gihugu kwitegura kwakira itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards Africa.
Mu magambo yaragize ati “Ibihugu byinshi byifuje kwakira ibihembo bya Grammy, ariko ni Kenya yonyine yafashe iya mbere. Abenshi bibajije impamvu natanze amafaranga angana na miliyoni 500 z’Amashilingi, ariko uyu munsi ndagira ngo mvuge ko itsinda rya Grammy rigiye kuza kundeba ku itariki ya 26 y’uku kwezi.”
“Bityo rero, ndashaka kubwira abakora mu ruganda rw’imyidagaduro kwitegura ibintu byiza biri imbere.”
Ruto yavuze ibi ku wa 2 Gicurasi 2026, mu gihe ibihugu birimo n’u Rwanda byifuje kwakirwa itangwa ry’ibi bihembo gusa Kenya agakomeza gubiza imbere.




