
Umuhanzikazi Azawi ubarizwa muri Swangz Avenue yabwiye Abanya-Uganda ko indirimbo ze bazakomeza kuzumva batishyuye nk’uko byari byasohotse mu itegeko ryasinyweho na Perezida Museveni.
Iri tegeko rirengera uburenganzira ku bihangano by’abahanzi ryagiyeho bigizwemo uruhare na Eddy Kenzo uyobora Federasiyo y’abahanzi muri Uganda.
Mu butumwa Azawi yanyujije kuri X yagize ati “Bantu banjye, njyewe ubwanjye, mbahaye uburenganzira bwo gucuranga imiziki yanjye ku buntu.”Bamwe mu bahanzi bishimiraga ko babonye uburyo bwashyizweho buzajya bubafasha kugira inyungu babona binyuze mu bihangano byabyo, gusa kuri Azawi we ntabikozwa na gato.
Azawi ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda badakunze kuripfana kuko ibyo atemera akunze guhita ibyerekana adatinze.




