
Umuhangambyino Lee-ché Janecke burya niwe wagize Tyla umusitari mu Isi y’umuziki.
Uyu muhanzikazi ugezweho cyane muri Afurika ndetse no hanze yayo avuga ko imbyino yamufashije kwamamara cyane ubwo yabyinaga indirimbo “Water” ari i Kigali mu 2023, yahanzwe na Lee-ché Janecke usanzwe unamukorera imbyino kugeza n’uyu munsi.
Iyi mbyino yitwa Bacardi yo muri Afurika y’Epfo aho aba bombi banakomoka niyo yabaye imbarutso yo kwamamara kwa Tyla.
Ubwamamare bwa Tyla bwatangiriye i Kigali mu 2023 ubwo yari yaje kuririmba mu gitaramo cya Giants of Africa Festival.
Uyu muhangabyino ni naho yahaye Tyla igitekerezo cy’uko bagira ikintu bakora bakigararagaza neza cyane Tyla yari akiri umuhanzi muto.




