
Umuhanzi w’ikirangirire mu muziki wa Afurika, Davido yavuze ko iteka akorera ku bwoba bwo gutinya kuzaba nk’inshuti ye Cristiano Ronaldo watanze byose gusa yava mu gikombe cy’Isi cya 2022 akarimirwaho itaka.
Mu magambo ye yaragize ati “Reba inshuti yanjye Cristiano Ronaldo. Igihe yavaga mu gikombe cy’Isi, abantu baramunenze cyane birengagije ibyo yakoze byose.”
Ibi ngo nibyo bituma Davido ahora akorera ku bwoba kugira ngo imirimo ye ya nyuma itazaburizamo iya mbere.
Davido ibyo ashingiraho avuga ibi bituruka ku bihe Cristiano Ronaldo yanyuzemo mu gikombe cy’Isi cya 2022, nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Portugal yavuyemo igeze muri 1/4.




