
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Levixone yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumunenga ko yakoranye indirimbo na Winnie Nwagi, benshi bakavuga ibi babishingiye ku myitwarire ya Winnie no kuba akora indirimbo zizwi nk’Isi.
Levixone we avuga ko ibi ntacyo bimubwiye ngo kuko azi Winnie nk’umuntu mwiza kandi w’Imana.
Aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo yitwa “Number Moja” igiye kujya hanze mu gihe cya vuba.
SOMA:Yago mu mashimwe akomeye nyuma yo kurokoka impanuka
Levixone ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, akaba yaramamaye cyane abikesha indirimbo “Chikibombe” yamenyekanye cyane mu bice bitandukanye by’Isi.
Uyu muhanzi anafite inkomoko mu Rwanda kandi, azwiho gukora indirimbo ziramya zikabahimbaza Imana ariko zinafasha abantu bose kuko ziba zibyinitse mu buryo buri wese yisangamo.




